Abagore bahuguwe mu ikoranabuhanga bizeye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

Abagore n'abakobwa 20 bariguhugurwa mu ikoranabuhanga muri Employment Service Center i Musanze.

Abagore n’abakobwa bariguhugurwa n’Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) mu ikoranabuhanga rya mudasobwa baravuga ko  bizabafasha mu kwihangira imirimo cyangwa amahirwe yo kubona akazi mu bigo binyuranye.

Mugihe kingana n’ibyumweru bibiri, kuva kuri uyu wa mbere ku Cyigo Employment Service Centre gihuza abashaka akazi n’abagatanga giherereye I Musanze, abagore n’abakobwa bagera kuri 20 barahugurwa mu ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Uwimbabazi Valentine, umwe mu bariguhugurwa, avuga ko muri aya mahugurwa azahavana ubumenyi bwiyongera k’ubwo yize mu ishuli.

Yagize ati “Aya mahugurwa azamfasha gupiganwa ku isoko ry’umurimo no gukora neza akazi igihe nzaba nakabonye kuko hari ikizere byamaze kundemamo,”

Uwimbabazi kandi yishimira uburyo leta y’U Rwanda yubahiriza politiki y’uburinganire muri gahunda zose ntaguheza umwana w’Umukobwa.

Muragijimana Jean Damascene, umuyobozi muri WDA yavuze ko iki cyiciro cya kabiri cy’amahugurwa cyateguwe bitewe n’umusaruro icyiciro cya mbere cyagaragaje.

Ygize ati “Abahuguwe mu cyiciro cya mbere batanu babonye akazi, 1 ni umukorerabushake abandi  14 babonye stage ibafasha kwimenyereza akazi mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Musanze haba mu bikorera (amahoteri,Clinique, ibigo by’ubwishingizi n’ibigo by’Imari), ibigo bya Leta byiganjemo Imirenge n’ibigo nderabuzima.”

Muri iki cyiciro cya kabiri cy’amahugurwa mu ikorana buhanga hakazahugurwa abagore n’abakobwa 20 bo mu muryango w’abagore bagizwe incike na genocide yakorewe abatutsi 1994─ AVEGA Agahozo, naho 66 bazava muri yego Nyana Center, 15 muribo babana n’ubumuga barindwi ni abagabo.   

Aya mahugurwa mu cyiciro cya kabiri akazahugura abantu bagera ku 106.

Aya mahugurwa yateguwe na WDA ku bufatanye n’Akarere ka Musanze binyujijwe muri Employment service center n'Ikigo cy'Abadage gishinzwe iterambere mu bijyanye na tekiniki (GIZ), kibinyujijwe muri ICON IP.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwashimye abafatanyabikorwa bayateguye aya mahugurwa asaba abagenerwa bikorwa kugira umwete mu kuyakurikirana.

Bwana Twizerimana Clément wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati, “Umusaruro muzavanamo mugomba kuwukoresha mugashaka akazi cyangwa mukakihangira.”

Twizeyimana akaba yijeje abahugurwa ubufatanye n’akarere ka Musanze.

More photos from the event: 
Twizerimana Clement (iburyo) umuyobozi mu karere ka Musanze wafunguye ku mugaragaro aya mahugurwa.